Nyuma yaho Perezida wa Amerika Donald Trump asabye ko hakumirwa abimukira bagana muri Amerika, umwe mu baturage ayobora akaba yakoreye urugomo rukomeye bamwe mu bahinde babiri yasanze mu kabari umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Kansas

Ibi bikaba byabereye muri leta ya Kansas  mu ijoro ryo kuwa 23 Gashyantare 2017 nkuko ababibonye babivuga ngo uyu mugabo waciye igikuba ndetse agateza ururondogoro yinjiye murunywero abwira abahinde bari muri ako kabari bari gufata rimwe n’uburakari bwinshi ati: “Musohoke mu gihugu cyanjye” mbere yuko akuramo imbunda agakora ku mbarutsa.

umwe mu babyeyi buwakomereye muri iki gitero yatangaje ko ibi byose imvano yabyo ari ugutorwa kwa Perezida Donald Trump, aho yabibye urwango mu banyamerika ku banyamahanga ko batagomba kuba mu gihugu cyabo, akaba yaringingiye ababyeyi babahinde ko batakohereza abana babo kubutaka bwa Amerika.

Gusa ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko White house aya makuru yayarwanyije yivuye inyuma aho batangaje ko urupfu rw’uwo ari we wese rubabaje ko batakwishimira abantu badakwiye kubihuza.

Polisi yo muri iyi leta ya Kansas ikaba yatangaje ko uwakoze iki gikorwa ari umugabo w’imyaka 51 y’amavuko uzwi ku mazina ya Adam W. Purinton aho yaje guhunga akerekeza muri Missouri akaza gutabwa muri yombi nyuma y’umunsi umwe ibi bibaye.

umwe mu bagabo warasiwe muri aka kabari uzwi ku mazina ya Srinivas Kuchibhotla akaba yarashizemo umwuka ubwo yari ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.

Image result for kansas shooting Purinton
Srinivas Kuchibhotla wasize ubuzima ubwo Purinton yarasaga muri aka kabari

Uyu mugizi wa nabi Purinton bivugwa ko yari yavuye muri aka kabari mu masaha yatambutse muri iryo joro asa nkufite uburakari bwinshi ari kunywa inzoga nkuziyahuza nyuma yaho akaza kugaruka atuka ibitotsi bikomeye abahinde babiri bari kunywera muri ako kabari anababwira ko bari inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here