Mu nama yagaragazaga uko ubukungu bwagenze umwaka ushize, Banki nkuru y’Igihugu yatangaje ko hari icyizere cy’uko ubukungu uyu mwaka wa 2017 buzagenda neza kurusha umwaka ushize wa 2016.

Banki nkuru y’Igihugu ivuga ko hari icyizere cy’uko ubukungu uyu mwaka
Banki nkuru y’Igihugu ivuga ko hari icyizere cy’uko ubukungu uyu mwaka buzazamuka

Banku nkuru y’Igihugu ivuga ko  ishingira ku byo babwirwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe, aho iki kigo kivuga ko uyu mwaka ikirere kizagenda neza ku buryo abahinzi bashobora kuzabona umusaruro. Ikindi kandi ngo ibiciro by’amabuye y’agaciro byarazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu, avuga ko igipimo cy’ubukungu bari bihaye kugeraho mu mwaka wa 2016 bakigezeho, ariko ngo basubiye inyuma ugereranyije n’umwaka wa 2015,kuri ubu  ngo hakaba hari icyizere ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka muri uyu mwaka wa 2017.

Yagize ati”Iyo turebye uyu mwaka dukurikije ibyo abashinzwe iteganyagihe batubwira, nuko nko muri iyi saison imvura izaba nziza ubwo rero tukaba dufite icyizere yuko uyu mwaka wa 2017 icyo kibazo twagize umwaka ushize kitazabo ,ikindi twagaragaje nuko mu myaka 2 ishize twagize ikibazo cy’ibiciro by’byoherezwa mu mahanga byagabanyutse cyane, cyane cyane nk’amabuye y’agaciro,  imibare tubona ku rwego mpuzamahanga nuko ibyo biciro byongeye kuzamuka tukaba twizeye ko abacuruzi bohereza ibintu mu mahanga  tuzabona amadevise menshi kurusha umwaka ushize  ku buryo bizangira ingaruka nziza ku bukungu muri rusange”.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y'Igihugu
John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu

Umwaka ushize wa 2016 Banki nkuru y’Igihugu ivuga ko igipimo bari bihaye cy’uko ubukungu buzazamukaho 6% bakigezeho, gusa iki gipimo kikaba cyari hasi y’icy’umwaka wabanje wa 2015, aho ubukungu bwamutseho 6.9%.

Kugeza ubu Banki nkuru y’Igihugu ntirashyira ahagaragara igipimo bihaye ubukungu buzazamukaho uyu mwaka wa 2017, bikaba biteganyijwe ko BNR izakigaragaza muri uku kwezi kwa gatatu.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here