Tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa radiyo, dore amwe mu mateka y’uyu munsi ni uburo radiyo zatangiye mu Rwanda.

Mu ntangiriro y’ikinyejana cya 19 nibwo benshi mu nzobere mu bigendanye n’ubugeni batangiye gutekereza uburyo hakorwa insakazamajwi bitangirira ku bushakashatsi Hans Christian Ørsted bikomereza kuri André-Marie Ampère ndetse n’abandi banyabwenge mu by’ubugenge banyuranye barimo na Michael Faraday waje gukorerwa mu ngata na James Clerk Maxwell maze yifashishije ibitekerezo by’ubushakashatsi bwa benshi muba mubanjirije ashyira ahagaragara ikizwi nka electromagnetism yabaye ishingiro rya mbere ry’ishyirwa mu bikorwa isakazamajwi.

Heinrich Rudolf Hertz mu mwaka w’i 1887 ndetse no muri 1890 yashyize hanze inyandiko zikubiyemo ama theory y’uburyo hakorwa insakazamajwi radiyo gusa ntiyabishyira mu ngiro.

Umutaliyani Guglielmo Marconi  niwe wafashe iyambere maze ashyira ahagaragara radiyo ya mbere mu mwaka wi 1985 maze itangira gukwira ahantu hose.

Amateka ya Radiyo mu Rwanda…

Mu mwaka wi 1963 nibwo bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ikigo cya ORINFOR (Office Rwandais d’Information) harimo ibisata bitatu aribyo icapiro, Insakazamajwi(radiyo), n’insakazamashusho(televiziyo) bya leta.

Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora igihugu ingabo zari iza RPF Inkotanyi zashinze insakazamajwi ya radiyo Muhabura mu rwego rwo kubeshyuza amakuru atari yo leta y’u Rwanda yatangaga mu baturage aho hatangazwaga ko ari igihugu cya Uganda cyateye u Rwanda nyamara ari abana b’u Rwanda bari barangiwe gutaha bakiyemeza gutaha ku mbaraga.

Nyuma yaho gato mu mwaka wi 1993 haje kuza  Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yabaye igikoresho cya leta muri propaganda yo gushishikariza ingengabitekerezo ya jenoside muri rubanda ndetse no kubangamira ishyirwaho ry’amasezerano y’amahoro hagati ya leta ndetse n’ingabo za RPA.

Mu mwaka wa 2004 nibwo nibwo leta y’u Rwanda yemereye ishyirwaho ry’ibindi bitangazamakuru byigenga ku ikubitiro hatangira radio 10 yaje ikurikirwa na Contact FM kurubu mu Rwanda hakaba habarurwa isakazamajwi mu buryo bwa amajwi radiyo zirenga 32.

Uyu munsi wa none hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa radiyo mu Rwanda barizihiza uyu munsi, ubukene buvuza ubuhuha mu bitangazamakuru byaho aho usanga menshi mu ma radiyo akoresha abanyamakuru mu buryo bw’ubukorera bushake mu mpamvu zitungwa agatoki mu kuza kwisonga mu bitera ubukene mwitangazamakuru ni ukuba isoko bahahiramo ari rito ugereranyije n’abarihahiramo.

Mu mwaka wa 2012 nibwo umuryango mpuzamahanga wita ku burezi n’umuco UNESCO yatangije kuri uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare ko Isi yose yazirikana ku gaciro ka radio mu kumenyesha amakuru ndetse no kujijura rubanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here