Isomere Byendagusetsa maze ugorore imbavu, unabashe kwiyongerera iminsi yawe yo kubaho

Byendagusetsa zidasanzwe

1. Ibisambo 2 byagiye kwiba imyembe, babyirukaho bihungira mu

buruhukiro bw’ ibitaro basanga Zamu

arasinziriye, binjiramo, imyembe 2 irabacika

ijya ku rugi, bamaze gushira impumu

baratangira baragabana bati” uyu ni uwange

uyu ni uwawe uyu ni uwange uyu ni uwawe.

Zamu arabyumva yiruka ajya kubwira Docteur

ati” Tabara Imana na Satani biraye muri ya

mirambo barikuyigabana. Bahageze

bahagarara ku rugi bumva uyu ni uwange uyu

ni uwawe. Barangije umwe aravuga ati” Zana

n’iyo 2 iri ku rugi, Zamu na Docteur barirutse

na n’ ubu baburiwe irengero.!!!

2. Umupasiteri umwe wakundaga inyama cyane

ubwo yari agiye mumateraniro kucyumweru

ageze munzira asanga hari inka yakubiswe

ninkuba barikuyibaga abwira abobantu ati

mumbikireho ibiro bitanu mubishyire mundobo

ndabifata mvuye mumateraniro,nuko ageze

murusengero kuko ariwe wagombaga kwigisha

aravugishwa ati mufungure indobo zanyu

dusome mubyakubiswe n’inkuba ibiro bitanu

3. Bushungwe n’umugore we bagiye kuryama basiganira gukinga.

Bushungwe:ati uvuga mbere niwe ujya gukinga.

Umugore:ati turareba uza kuvuga mbere.

Nuko binjira munzu bararyama basiga inzu irangaye.

Muminota mike abajura barinjira baterura ibiri munzu byose.

Bushungwe n umugore baraceceka muminota mike abajura baba bageze mucyumba baterura umugore bushungwe araceceka .

umugore bamugejeje kumuryango arasakuza Cyaneeeee ati : baranjyanye baranjyanye baranjyanye

Bushungwe:ati usige ukinze niwowe uvuze mbere.

😤😤😤😤😤😤😤😤😤😤😤😤😝😝😝😝😝😝😝😝😝😝😝

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here