Muri iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko amwe mu ma radiyo akorera mu Rwanda agiye gutangiza gahunda yo kwishyuza abahanzi nyarwanda mu rwego rwo gutambutsa ibihangano byabo, bamwe babisamira hejuru abandi bahera mu rujijo bibaza nti ese ubwo ntibyaba ari ugutsikamira benshi mu bahanzi bafite impano bakaba nta bushobozi bafite bwo kwishyura poromosiyo.

Mu Rwanda harabarurirwa ibitangazamakuru mu buryo bw’amajwi ni ukuvuga radiyo zigera kuri 32 abahanzi bo ntiwababara kuko ni ubu nandikaga iyi nkuru hari uwaganaga ku nzu itunganya umuziki yumva hari igihangano ashaka gushyira hanze akagisangiza abantu.

Hari bamwe mu bahanzi bahise bafata iyambere bagaragaza ko iki cyemezo nubwo cyafashwe, ariko gishobora kuba atari umuti wo gucyiza akajagari kaba muri muzika Nyarwanda ahubwo gishobora kuba kije ari nk’impungu igamije gusa mu kuzamura bamwe mu bahanzi bafite agatubutse (amafaranga) hakaba hatigezwe hatekereza ku mpano z’abakiri bato mu muziki (abataramenyekana) kuko bashobora kubigwamo atari uko badashoboye.

Umwe mu bahanzi ukizamuka Audfox mu kiganiro yahaye Touchrwanda yagize ati: “Kiriya ni ikibazo gikomeye rwose kuko ahandi ama radiyo niyo yishyura abahanzi, si abahanzi bishyura ama radiyo biriya njye ndabona ari ugusubiza inyuma abafite impano badafite umurengera w’amafaranga.”

Ku rundi rw’abahanzi bafite inararibonye muri uru ruganda rw’umuziki Nyarwanda, Uncle Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru  kuri Kiss Fm udakunze guhisha amarangamutima ye igihe bibaye ngombwa yafashe iyambere ajya kurukuta rwe rwa Facebook agira ati: “ Igihe kimwe ntidukwiye gusoma ngo tubone uburyo uruganda rwacu ruri gutsikamirwa turekeraho… Uwo ariwe wese ushaka kwishyuza Abahanzi kuri radio cyangwa Tv arimo gukosa nubwo kuriwe yumvako na media house yiwe yumva ko byakagenze ukundi.”

Image result for Uncle austin
Uncle Austin we asanga ibyo ari ikandamizwa

Yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe abantu bigira abahanga mu bintu batazi tu… Ni ibitangazamakuru byari bikwiye kwishyura abahanzi, si abahanzi bakabikoze nubwo tugifite inzira ndende yo kugenda… nubwo kuri ubu bitarakunda ko ibyo bitangazamakuru bibasha kwishyura abo bahanzi gusa na none ntidukwiye gutsikamira impano ziri mu muziki mureke tuzamurane aho gustikamirana”

Mu bandi bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo harimo umwe mu bamenyerewe muri uru ruganda rwa muzika ku mazina ya Nixon aho yigeze gukora akazi na we k’itangazamakuru ku ma radiyo atandukanye akaba n’umwanditsi w’indirimbo ku bahanzi bagiye batandukanye yahise na we yuririra kuri ubu butumwa bwa Austin maze agira ati“Urakoze cyane Austin Iki cyemezo gishimangira Kuri njye wa mugani uvuga ngo injiji mbi, ni izaciye mu ishuri kuko ubujiji bwabo buba burimo ubuhanga bukabije. Ni ukwibeshya cyane no gucurika ibintu kwishyuza umuhanzi wakabaye akwishyuza ahubwo .

Abantu bigize abasobanukiwe kandi aribo bari inyuma y’abandi nababajwe n’abahanzi numvise bayobotse iyo gahunda byatumye nibaza niba biyizi neza bazi agaciro kabo kuko byaba bigoye Ku muntu utiyizi kuvuga ko hari icyerekezo kizima afite”

Gusa nubwo benshi babirwanyije hari n’abandi mu bahanzi bazwi bamaze kumva iyi gahunda ndetse bemeye gukorana nayo ngo ibamamarize ibihangano tudashatse kuvuga nonaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here