Ikirungo ku bihangano byinshi dukunda by’ibyamamare byinshi muri Amerika, arandika akazibaha bakamamara nawe byamwanga munda akanyuzamo akaziririmba ni impano itagereranwa Beyonce, Rihanna na Britney Spears baba abagabo bo kubihamya kundusha.

Bamwe bati “ni agakecuru buriya niyo mpamvu…”

Sia Kate Isobelle Furler umenyerewe nka Sian i umunya  Australia w’imyaka 39 y’amavuko ni umwe mu bafatiye runini umuziki Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite kurubu ku rwego rwo hejuru. Nkuko benshi bakunze kubivuga ntajya ahusha itinda gusohoka maze isi yose igategerezanwa amatsiko. Kurubu amaze gukora indirimbo zitabarika gusa ize bwite yaririmbye atari izo yanditse akazitanga amaze kugeza ku mizingo (Albums) irindwi.

Gusa muri izo zose amashusho yazo aba arimo akana ka gakobwa kitwa Maddie Ziegler bigatuma abenshi mu bakunda ndetse n’abakurikirana ibihangano bye bagira akenshi kwibeshya bakibwira ko ari we Sia abandi bakemeza bashize amanga bagira bati impamvu yanga kujya mu mashusho ni uko ashaje akaba abona atacuruza amashusho mu gihe nyamara ijwi rye ntaho waritandukanyiriza n’iry’umwangavu.

 Maddie and Sia
Sia hamwe na Maddie ubwo bari bitabiriye ibihembo bya Grammy awards

Muri Billboard mu kwezi ku Kwakira umwaka wa 2013 nibwo Sia yanditse inyandiko ikubiyemo impamvu atajya akunda kwigaragaza yise “My Anti-Fame Manifesto (By Sia Furler)” nibwo yashyize ava kwizima ashyira ahagaragara impamvu nyamukuru atajya akunda kugaragaza isura ye mu ruhame, yatangaje ko impamvu nyamukuru ari uko atajya akunda kwamamara.

Sia yabitangaje nyuma yaho ashyiriye hanze amashusho y’indirimbo “Chandelier” yagaragayemo Maddie Ziegler w’amwana w’imyaka 12 y’amavuko.

Sia bamubajije impamvu atari we ugaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo yagize ati: “Sinshaka kuba icyamamare, cyangwa se kumenyekana, Sinshaka guhora mvugwa mu bitangazamakuru hirya no hino uburyo mbayeho kuri murandasi. Maze kwandika indirimbo nzandikira abasitari kurubu imyaka mbimazemo maze kuba inshuti za hafi n’abo ndetse maze kumenya ubuzima babayemo uko buri ndumva ku bwanjye ari ikintu ntifuza.”

Image result for Maddie and Sia
Maddie ugaragara iteka mu mashusho ya Sia

Akenshi mu itangwa ry’ibihembo binyuranye abantu bagiye kenshi bitega ko bari buze kubona Sia amaso ku maso gusa mu mwaka wa 2015 ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy award byari byatangajwe ko Sia ari buririmbemo gusa abantu baje gutungurwa dore ko yaje kuririmba gusa agatera ibitugu abantu aho yaririmbiraga mu nguni maze akabareka bakarangamira imbyino za Maddie.

Image result for Maddie and Sia
Sia umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zigiye zinyuranye zakunzwe

Gusa n’ubwo adakunda kugaragara hirya no hino mu bitangazamakuru ntibikuraho ubunararibonye mu buryohe bw’umuziki ifite kurubu haba umusanzu atanga kuri bagenzi be ndetse n’igihe afashe umwanzuro akaziririmba dore ko benshi batangaza ko baryoherwa bidasanzwe n’ijwi rye iyo yazikoreye.

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here