Nyuma y’aho hasohotse raporo y’abakozi ba reta  igaragaza ko hari abarimu bahembwa badakora, kuri ubu Minisiteri y’Uburezi iravuga ko igiye gukora ibarura mu bigo bya reta n’ibifashwa na reta, kugira ngo harebwe umubare wa nyawo w’abarimu bahembwa na Reta.

Gasana Janvier umuyobozi mukuru wa REB
Gasana Janvier umuyobozi mukuru wa REB

Muri raporo y’abakozi ba reta iherutse gushyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi gushize tariki ya 26 Mutarama2017, yerekanye ko hari abarimu bahembwa badakora, abandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi badafite.

Iyi raporo yatanze urugero rwo mu karere ka Nyagatare kuba hari abarimu bagera 1590 ariko abahembwa bakaba ari 1719.

Kuba hari umubare w’abarimu ba baringa bahembwa badakora, byatumye Minisitiri w’imari n’Igenamigambi atumizwa mu nteko ishingamategeko, ku wa 6 Gashyantare ahatwa ibibazo uruhuri.

Yisobanura imbere y’inteko ishingamategeko, Amabasaderi Gatete Claver yavuze ko nubwo batanze urugero mu karere ka Nyagatare, bishobora kuba iki kibazo kiri mu gihugu hose gusa yizeza inteko ko hagiye gukorwa ibarura ry’abarimu bahembwa na leta.

Kugeza ubu Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira ahagaragara itangazo rivuga ko igiye gukora ibarura mu mashuri ya reta n’afashwa na reta,  kureba abarimu ba baringa barimo. Iryo barura bikaba biteganyijwe ko rizatangirana n’uku kwezi kwa werurwe rikazamara iminsi icumi.

@pacy-nkurunziza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here