Abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo witwa Ntibaziganya Emmanuel w’imyaka 28, ubwo yinjizaga mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu murenge wa Mpanga, akarere ka Kirehe.

photo/intrnet
photo/internet

Umuvugizi  wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko aba barobyi bamufashe agira ati:”Ubwo Ntibaziganya yari azanye uru rumogi, yinjiriye ku cyambu cya Rushonga kiri ku ruzi rw’Akagera mu murenge wa Mpanga, nibwo abarobyi baketse ko mu mitwaro yari afite harimo urumogi, baramwifatira barusangamo, bahita bahamagara Polisi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpanga.”

IP Kayigi kandi, yavuze ko no mu murenge wa Gahara abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’undi wari ufite urumogi  aho atuye.

Yagize ati:”Abaturage bo mu murenge wa Gahara baturanye n’uwitwa Matata Theogene w’imyaka 20 bamenye ko mu rugo aho aba hari umufuka urimo urumogi, umwe mu baturage wamaze kumva neza ububi bwarwo ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, nibwo Polisi yagiyeyo ihasanga ibiro 30 byarwo, ihita inamuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahara.”

IP Kayigi yabwiye abishora muri ibi bikorwa ko abaturage bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba aribo basigaye baha Polisi amakuru y’ababicuruza, anashimira aba barobyi n’aba baturage uruhare mu ifatwa ry’aba banyabyaha, anakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo abo banyabyaha bafatwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here