Bamwe mu baturage batuye mu gace ka Mukungwa, baribaza impamvu batagira umuriro kandi baturiye urugomero rw’amashanyarazi agaburira ibice byinshi by’igihugu.

Baturiye urugomero ariko nta muriro bagira
Baturiye urugomero ariko nta muriro bagira

Aba baturage bavuga ko insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, bigatuma iyo bashatse umuriro bajya kuwushaka ahandi bakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, ngo  bakaba bategereje itegeko rya Perezida Kagame ribaheshe umuriro.

Aba baturage baragira bati”Duturiye uruganda rwa Mukungwa, umuriro gutunyura hejuru gukigendera gukagera iyo hirya, ariko twe turuturiye ntago tuwubona ikitubangamira ni kimwe ….twakifuza ko Kagame yajya ku buyobozi n’imyaka mirongo inani hafi ijana, niyihangane n’abayobozi be baturwaneho abandi bose barayabonye twe twarategereje turaheba,  icyaba ngombwa kikaba cyiza uwaduha Perezida wa Repubulika yaza akadusura uruganda rwa Mukungwa rubyara amashanyarazi,  dutegereje ko ariwe uzatanga itegeko naho abayobozi ntacyo batubwira”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko icyo kibazo bukizi, ariko ngo kugikemura mu maguru mashya nta cyizere bitanga.

Ndabereye Augustine umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko nubwo akarere gafatwa imishinga itandukanye mu bijyanye n’amashanyarazi, bavuga ko bazakora ubuvuguzi ku kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG akaba aricyo kibasha guha abaturage uwo muriro.

Yagize ati:”Ku karere natwe icyo kibazo turakizi ko kandi kigomba kubonerwa umuti hamwe n’abafatanyabikorwa, icyo tuzi cyo  nuko ibijyana n’amashanyarazi yego akarere tugenda dufata imishinga myinshi itandukanye, bikaba ngombwa yuko muri iyo mishinga yose ntabwo yasubirizwa icyarimwe, ni ukuvuga ngo na hariya byanga byakunda tuzahagera hari aho dutangiurira hari n’aho tugeze kuko ntabwo aribo bari bafite ikizo gusa, hariho n’abandi na hariya naho  ni ukuvuga ngo  muri gahunda dufite tubafitemo ariko cyane cyane tugakora ubuvugizi  kuri REG ijya muri iyo gahunda yo gushyiraho za transfer,  aho zikenewe kugira ngo hafatwe umuriro babe bawufata”.

Kugeza ubu ikwirakwiza ry’amashanyarazi ni imwe muri gahunda reta y’u Rwanda yashyizeho, kugira ngo buri muturage abashe guca ukubiri n’agatadowa, magingo aya  EUCL ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kivuga ko byibra uyu mwaka ugomba kurangira 70% by’abatuye igihugu baba bagenzweho n’amashanyarazi.

@pacy-nkurunziza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here