umuhanzi Senderi International Hit usanzwe urangwaho kugira  udushya twinshi, kuri ubu yashyizeho amabwiriza agenga umunyamakuru wese umushaka ngo bakorane ikiganiro ndetse ashyiraho n’umubaza uburambe agomba kuba afite mu kazi ke.

Senderi

Nkuko yabinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Senderi ngo nta munyamakuru wemerewe kugira icyo amubaza atamaze imyaka itatu mu itangazamakuru kandi akora kuri Radio cya TV izwi.

Senderi yagize ati: “Bjr bafana banjye mbandikiye iyi mesage mbabaye.

Ejobundi hashize nahuye numuntu nasuye abantu mumuryango igihe nkitangira kubasezera haza umuntu ntazi udafite nikarita yakazi arambwira ngo ni umunyakuru.ati tugusanze hano watubwira icyo waje gukora ?ese usigaye ubarizwahe?? Unatubwire impamvu ugenda ntabakurinda nkabandi bahanzi tubona .naramubajije nti ese ukorera ikihe kinyamakuru?ese basi mpa ikarita yakazi. Ati ibyo ntikureba.naramusubije nti ntagahunda narimfitanye nawe mpa amahoro.none nashyizehi ingamba mubyukuri nubaha itangaza makuru kuko naha ngeze mwabigizemo uruhare ariko sindabona ibintu nkibyo nahuye nabyo ejobundi.”

Dore amwe mu mabwiriza yashyize ku rukuta rwe twa instagram agomba gukurikizwa mu gihe umunyamakuru amushaka.

1) ntiwemerewe kumbaza kuri Phone byibura utamaze imyaka nibura itatu ukora uwo mwuga kandi uri Radiyo cg TV izwi.

2)ntiwemerwe kunsanga munziraa nigendera utanteguje cg utanyeretse ikarita yakazi .

3) niba utaramara iyo myaka mvuze nsaba wanditse nkuhe amahugurwa yo kuganira nanjye menye uburyo ndibukuganirizemo bujyanye nugitangira apana kunsanga munzira ngo hagarara.

4) ntara Radio cg TV nzongera guha amakuru kndi idacuranga ibihangano byanjye kuko muri iyi si ubufatanye nicyo cyambere. Ndakomeza gushimira abanyamakuru bamfasha kuncurangira ibihangano nkaba niriho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here