Ikinyarwanda, ururimi kavukire rw’Abanyarwanda kuva ku rubibi rwa Ruguru rushyira ku rwo mu Majyepfo, kuva ku rw’aho Izuba rirasira kugera aho rirengera. Guhera mu Nduga, Amayaga, Bwanacyambwe, Buganza, mu Bugoyi mu Rukiga ndetse no mu Burera n’ahandi ntabashije kurondora mu Rwanda rwa Gasabo, bose bakoresha ururimi rumwe ari rwo Ikinyarwanda.

Ubukungu budafitwe na bose ku isi hose, ushidikanya  yanyarukira Iburengerazuba bw’iki gihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahari indimi zirenga 242 aho abenegihugu babiri bashobora kuganira ari uko biyambaje umusemuzi.

Mu ndirimbo y’ubahiriza igihugu cy’u Rwanda mu gika cya kabiri umwanditsi wayo yagize ati: “Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…”

Ikinyarwanda ni urugata ruteretseho umuco w’abanyarwanda, ni ururimi rw’Abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda badatuye u Rwanda. Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Ibindi bihugu bikikije u Rwanda bifite indimi zijya gusa n’ikinyarwanda: ikinyarwanda gisa n’Ikirundi ururimi rukoreshwa i Burundi, rukanasa n’Igiha cyo muri Tanzaniya.

Ikinyarwanda gifatwa nk’ururimi ruvugwa n’abantu benshi muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uretse hano mu baturanyi, Ikinyarwanda n’ururimi Bantu rukoreshwa mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara kugeza muri Afurika y’Epfo, aho bafite ururimi rw’ikizulu rw’abirabura bo muri iki gihugu Ikinyarwanda gifitanye isano n’izi ndimi,  ingero twatanga ni “umuntu, abantu, ingwe, amazi, umutwaro, ingata, inyama, inyoni, marume, umukwe, abatwa.” igisobanuro bifite mu Kinyarwanda neza ni na cyo bifite mu kizulu.

Ibimbabaza ku rurimi rwacu

Nubwo twese hari amateka tuzi yo kuba hari bamwe mu bana b’u Rwanda bavukiye ndetse bakanakurira i mahanga mu buhungiro bikaba imvano yo kuba bataramenye ururimi rwabo, gusa birababaza bigatera agahinda kubona umuyobozi imbere y’abaturage ari kukivangiramo ku bushake indimi z’amahanga ngo yumvikanishe ko yaminuje muri rubanda.

Si rimwe si kabiri nshengurwa n’ibiganiro by’abanyamakuru n’abayobozi, umuyobozi yabazwa ikibazo mu Kinyarwanda akagisubiza mu ndimi z’amahanga, nkibaza niba icyo gisubizo ahaye ibitangazamakuru hafi ya  byose bigira gahunda mu Kinyarwanda uburyo kiragera ku muturage. Kuki ushaka kumpa umutwaro wo kugusemurira kandi nawe tuvuga ururimi rumwe?

Hari ababyeyi batoza abana babo bakiri bato indimi z’amahanga babigiriye ngo berekane ko ari abasirimu mu miryango yabo, mu mikurire y’umwana bikaba imvano yo kuba yakura atazi ururimi rwe cyangwa akarugoreka.

Bamwe mu basore n’inkumi b’iki gihe hari abakigoreka ku bushake bagamije kumvikanisha muri rubanda uburyo ari abasirimu.

Kwigisha Ikinyarwanda bihamye rero ni ugushimangira ubunyarwanda. Ni ugushyikiriza umwana w’u Rwanda ibyo abakurambere bahanze bakabisigira Umunyarwanda wese ho umurage. Bityo kwiga Ikinyarwanda bikaba guhura n’ibyo kibumbatiye: uko giteye, ubugeni gihetse, umuco n’imyumvire y’Abanyarwanda.

Ibi byanditswe hashingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi wa Touchrwanda.com Erick M. Ruzindana yifashishije amakuru yakuye ku bubiko bwa wikipedia n’ibyo abona muri rubanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here