None kuri uyu wa mbere urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwategetse ko Imena Evode wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Umutungo kamere yarekurwa by’agateganyo, mu gihe abo bari bafunganye, iperereza rirakomeza gukorwa bafunze mu gihe kigana n’iminsi 30.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasobanuye ingingo ku ngingo rushingiye ku kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ibyo abaregwa bagaragaje babifashijwemo n’ababunganira.

Ubushishinjacyaha bwasabiraga Imena Evode, Kayumba Francis ndetse na Kagabo Joseph gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko barekuwe bashobora  kwihisha inzego z’ubutabera, bashobora gusibanganya ibimenyetso baramutse barekuwe,ikindi kandi ngo ifungwa ryabo ryatuma ubutabera bubabonera igihe bubashakiye, ikindi kandi ngo ibyaha byabo bishyirwa mu byiciro by’ibyaha by’ubugome.

Evode akimara gusomerwa ibyishimi byari byose mu bo mu muryango we
Evode akimara gusomerwa ibyishimi byari byose mu bo mu muryango we

Imena Evode wari Minisitiri w’Umutungo Kamere agiye gukurikiranwa ari hanze ibyaha birimo itonesha, gutanga impapurO mpimbano ndetse n’iby’ubugome.

Hashingiwe ku ngingo ya 96 na 97 urukiko rwavuze ko umuntu adashobora gufungwa mbere y’urubanza, keretse habaye impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo ngo ibyo Imena Evode akurikiranyweho, bitafatwa nk’impamvu zikomeye zituma Evode akomeza gukurikiranwaho ibyaha afunze, ako kanya abari mu isomero ry’urubanza batangiye kugaragaza akanyamuneza ku maso.

icyaha cy’itonesha Imena Evode yari akurikiranyweho gishingiye ku kuba Evode yarasinye ku iteka ritanga uruhushya kuri company ya JDJ ngo ikore ubushakashatsi mu birebana n’amabuye y’agaciro mu murenge wa Nduba, urukiko rwagaragaje ko iyi company yanyuze mu nzira zose isaba ibyangombwa bityo ko icyo cyaha nta buremere gifite bwatuma Evode akomeza kuburana ari mu buroko, kandi ibimenyetso Evode agaragaza bigaragaza inzira zose JDJ yanyuzemo kugira ngo ihabwe uruhushya.

Ikindi kandi ngo nuko Evode ajya gusinya ku iteka ryemerera JDJ gukora ubushakashatsi, hari abandi bayobozi bamubanjirije mu kwiga ku busabe bwa JDJ.

Ku bijyane no kuba Imena Evode yari asanzwe aziranye n’abagore ba Kayumba na Kagabo bari bafunganye ari na bo kandi bagize company ya JDJ, urukiko ngo rwarabisuzumye rusanga nta gihamya yakemeza ko Evode yari aziranye n’abo bagore.

Ku byerekeranye n’ ihererekanya nyandiko hagati ya company ya JDJ na KNM mu bikorwa by’ubushakashatsi y’amabuye y’agaciro mu murenge wa Nduba. ubushinjacyaha bwari bwavuze ko bitanyuze mu nzira ziboneye, urukiko rwavuze ko  ibyo ubushinjacyaha buvuga bitakemeza icyaha Imena Evode akurikiranyweho.

Kuri Kayumba na Kagabo bari abakozi b’ikigo gishinzwe ubucukuzi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, urukiko rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ishingwa rya company ya ya JDJ, hashingiwe kandi ku byo abagore ba Kayumba na Kagabo bavugiye mu bugenzacyaha, urukiko rwavuze ko JDJ ijya gushingwa Kayumba yabigiyemo inama cyane,ngo ko ubwo bari mu bugenzacyaha abagore ba Kagabo na Kayumba bavuze ko inyuguti zigize iyi company ari amazina yabo ariyo Jovia Diane na Joseph.

Urubanza rukimara gusomwa, abari mu cyumba cy’iburanisha bumvikanye mu majwi ashima Imana, bahoberana nk’ abakumburanye.

Kuri Boniface Nizeyimana umwunganizi wa Evode Imena ati: umukiriya wanjye ni umwere kandi azakomeza kuba umwere.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here