Nyuma yo gushyingirwa akibaruka umwana, umuhanzikazi Knowless Butera nyuma yo kugaruka muri muzika agira inama abasore bakiri ingaragu ko ushaha gutera imbere yashaka umutambukanyi we.

Knowless avuga ko ikintu gishya yavanye mu buzima bushya yatangiye nyuma yo gushyingirwa akaza kwibaruka umwana w’umukobwa uzwi ku mazina ya Ishimwe Or,  avuga ko kuba yaribarutse umwana ari ikintu gituma umuntu anezerwa kurusha ibintu byose.

Avuga ko gushaka akibaruka umwana yibarutse byamuremyemo undi mutima bikamutera undi mutima n’impwe zisumbuyeho kurusha izo yari afite.

Agira ati“Byanteye undi mutima bintera n’impuwe zisumbuyeho ku zo nari mfite”

Ibi bikamutera umutima wo kugira inama abasore bakiri ingaragu ko ushaka gutera imbere yashaka umutambukanyi akongeraho ko nta kintu kinezeza nko kuba hamwe nawe.

Yagize ati “Ushaka gutera imbere ashake umutambukanyi. Nta kintu kinezeza nko kuba hamwe n’umukunzi wawe.”

Mu kiganiro na KT radio, abajijwe kuba inshingano zariyongereye uko agiye kuzibangikana n’umuziki Knowless atangaza ko ubu ibintu byoroshye kubera atari kure cyane n’umufasha we avuga ko bajya inama akamubwira kohari igitekerezo(idea) mu mutwe.

Ati “Tujya inama nkamubwira ko hari ide(idea) iri kunsiteresa mu mutwe.”

Abajijwe kuba indirimbo “Ujumbe” imaze igihe kinini nta mashusho arayikorera Butera yavuze ko agiye kuyikorera remix akazafatanya n’umuhanzi atatangaje.

Knowless yashakanye na Clement usanzwe utunganya umuziki ariko nyuma baje kwibaruka umwana ndetse biza no guhwihwiswa ko uyu mwana yaba atari uwe yaramubyaranye n’umwe mu baherwe bo muri Uganda nkuko kimwe mu binyamakuru gikorera muri Uganda, red pepper cyabitangaje.

Yanditswe na Nsanzimana Germain 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here