Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017, abashinzwe gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star batangaje uko ingehabihe yiri rushanwa izaba iteye, ndetse n’urutonde rw’abahanzi bazitabira iri rushanwa.

Ku ikubitiro habanje kugaragazwa uko ibitaramo bitandukanye bizajyenda biba mu ntara zose zigize igihugu, gusa muri uyu mwaka ho ibintu byahindutse ntago kuko umubare w’uturere tuzakorerwamo ibitaramo wagabanyutse bazakorera mu turere dutanu tw’igihugu, nukuvuga ko buri ntara bazayijyeramo.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke

Irushanwa ritaganyijwe gutangira tariki ya 20 Gicurasi rikarangira 04 Kamena 2017, uturere tuzakorerwamo ibitaramo ni Huye (kuya 20/05/2017), Gicumbi(kuya 27/05/2017), Ngoma(03/06/2017), Rubavu(10/06/2017), na Kigali hazabera Finale(kuya 24/06/2017).

Bralirwa bafatanyije na EAP bashyizeho uburyo bwo gutora abahanzi bazitabira iri rushanwa, abagombaga gutora akaba ari abanyamakuru n’abatuganya umuziki(Producers).

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi mukuru wa EAP
Mushyoma Joseph, umuyobozi mukuru wa EAP

Abahanzi banyuranye bahabwaga amahirwe siko bose bujuje ibisabwa kugirango bitabire iri rushanwa kuko bajyendeye ku myaka bafite, bashyiraho ihame rivuga ko umuhanzi wemerewe kujya mu irushanwa agomba kuba ari hagati y’imyaka(18-35), abayirengeje bahita baburizwamo.

Nyuma y’amatora mbaturamugabo yakozwe  n’itangazamakuru hamwe n’aba Producer, abashinzwe gutegura Guma Guma bemeje aba bahanzi 10 bakurikira ko aribo bazahatana:

  1. Christopher
  2. Social Mula
  3. Dream Boys
  4. Active
  5. Charly & Nina
  6. Paccy Oda
  7. Danny Nanone
  8. Bull Dogg
  9. Mico The Best
  10. Davis D

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here