Nyuma yuko imirambo 5 isanzwe ku mupata wa Libya abarenga 200 b’abimukira barakekwa ko baba barohamye ubwo bambukaga inyanja ya Mediterane.

Umutangabuhamya umwe witwa Laula  Lanuza avuga ko abagera nko kuri 240 baba bapfuye, ngo kuko ubwato bwari bwuzuye cyane .avuga ko batanu bakuwe mu nyanja ya Mediterane bari abasore byagaragaraga  ko basomye.

Umuvugizi w’Ubutariyani yabwiye BBC  ko abarinzi b’umupaka batemezaga ko hari ubwato bwarohamye ngo kuko nta nubwo bumvise abahamagara basaba ubufasha ,ariko yemeza ko abantu 5 bapfuye.

Umubare w’abimukira bava muri Libya bajya muri Europe banyuze mu Butariyani ugenda wiyongera , kubera ko inzira banyuragamo ica muri Turukiya n’Ubigiriki yafunzwe .

Abarinda umupaka  w’ubutariyani batangaje ko  bamaze kurokora abimukira inshuro zigera kuri 40 muri uyu mwaka.

Ikigo mpuzamahanga  gishinzwe abimukira cyatangaje ko abimukira barenga 20,000 aribo bageze mu Butariyani uyu mwaka, na ho 559 bakaba bashobora kuba barapfiriye mu nzira .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here