Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yahaye igisirikare cy’Amerika kiri mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe w’iterabwoba muri Somalia ububasha bwo gutera bakarandura burundu uyu mutwe.

Somalia

Somalia ikaba yaragiye izahazwa cyane n’umutwe wa al-Shabab kurubu usigaye ufitanye imikoranire n’umutwe wa al-Qaeda, iki gihugu kikaba kimaze imyaka myinshi nta amahoro na macye aharangwa.

Umuyobozi w’ingabo z’Amerika ziri ku butaka bw’Afurika akaba yarasabye igihugu cye kubaha ubushobozi bwo kugira icyo bakora mu buryo bw’ihuse kandi mu maguru mashya ngo babashe guhashya uyu mutwe.

Umuvugizi w’ingabo z’Amerika akaba yatangaje ko White house yamaze gutanga uruhushya ntakuka rwo kuba batangira kurasa kuri uyu mutwe ndetse bakawurandura binyuze mu nzira zose zishoboka.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko umutwe udasanzwe w’ingabo (Special forces) ugiye gutangira gukoresha imbunda zintambara mu kurandura ibirindiro by’uyu mutwe muri Somalia, ndetse barusheho gukaza umutekano ahari ibikorwa bya leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ahari abaturage b’Amerika muri iki gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here