Imibiri y’uwitwa Michael Sharp wo muri Amerika  na  Zaida Catalan wo muri Suede niyo yabonywe muri Kasai ho muri Congo, nyuma y’ibyumweru bibiri bishwe ubwo bari mu iperereza ku by’amacakubiri  n’umutekano muke muri Congo.

Agace kabereyemo ubwicanyi
Agace kabereyemo ubwicanyi

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo Lambert Mende yemereje aya makuru BBC, avuga ko abo basanzwe mu mva ngufi  umugore yaciwe umutwe naho umugabo, umubiri we wari utigeze wangizwa.

Abapolisi 40 na bo basanzwe baciwe imitwe muri ako gace muri iki cyumweru gishize

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Gueteres yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye uzakora ibishoboka byose ubutabera bukaboneka .

Nyuma yuko iyo mibiri ibonywe ,haje no kuboneka uw’umusemuzi w’izo nzobere Betu Tshintela

Lambert Mende akaba avuga ko akurikije iby’umutangabuhamya yamubwiye ,aba baba batezwe n’abasirikare b’umwe mu bari  bayoboye umutwe w’abarwanya Perezida Joseph  Kabila wari uzwi cyane  witwa Kamwina  Nsapu

Ihohoterwa muri kasai rikaba ryararushiijeho kwiyongera kuva aho uyu Kamwina  Nsapu yiciwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here