Stavros Flatley umubyinnyi wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Britain Got Talent mu 2009, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa urumogi  ibiti 460 ,bihwanye n’amafaranga y’Abongereza ibihumbi 50 (£50,000)mu nzu ye iba London.

Stavros Flatley umubyinnyi wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Britain Got Talent mu 2009
Stavros Flatley umubyinnyi wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Britain Got Talent mu 2009

Ubwo abashinzwe kuzimya inkongi bageraga iwe baje mu igenzura ry’amazi yari yatobotse mu nzu ye kuko bari bahamagawe n’abaturanyi, nibwo basanze ibiti 460 mu nzu y’uyu musore .

Uyu musore waje gutwara iri rushanwa ari uwa 4 ku myaka 13, ubwo yabyinanaga na se , bivugwa ko iyi nzu yasanzwemo urumogi ari iyo yaguze mu mafaranga yakuye muri iri rushanwa ariko ngo akaba atayibamo.

Daily Mail itangaza ko se Demetri yumvise iby’ifatwa ry’uyu muhungu we, n’urumogi yafatanwe agahinda kamurenze asuka amarira ngo kuko n’ubusanzwe yanga ibyiyobyabwenge cyane.

Kugeza ubu Stavros ntacyo aratangaza ku bw’ibyo aregwa, akaba afungishijwe ijisho  kugeza mu kwa 5 hagikorwa iperereza .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here