Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama nyuma yo gufata umugabo we aryamanye n’umukozi wo mu rugo iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi Umugore wubatse mfite umugabo n’abana babiri bato, umugabo wanjye twabanaga mu mahoro ntakibazo gusa mu minsi ishize mperutse guhura n’ikibazo gikomeye none nabuze uko nkitwaramo.

Nari nagiye ku kazi nsiga umugabo mu rugo kuko yari yambwiye ko ari mu kiruhuko, nanjye mfata umwanzuro wo kuza gutaha kare kugirango tube turi kumwe twishimana, nagarutse mu rugo mu masaha yo ku mugoroba nsanga ahantu hose harafunguye ngeze mu cyumba cy’umukozi nsanga bararyamanye bose bambaye ubusa, nahise ngwa mu kantu umugabo nawe akorwa n’ikimwaro gusa agerageza kuza ansaba imbabazi ambwira ko yacitswe, mubaza niba yari yambuze abura icyo ansubiza, none nabuze amahitamo ubuse nkomeze mbane nawe, cyangwa mfata abana banjye tujye kwibera kure yuwo mugabo?

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here