Abahanzi 10 baherutse gutorerwa kuzahatanira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 basuye urwibutso rwa Gisozi aho basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abahanzi bari muri Guma Guma basuye urwibutso rwa Gisozi

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hose turimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igatwara ubuzima bwa benshi harimo n’abahanzi.

Mu butumwa bwatangiwe muri iyi nyubako ibitse amateka menshi yaranze jenoside, abahanzi babwiwe ko jenoside ari umugambi wapanzwe igihe kirekire, ukaza gushyirwa mu bikorwa tariki ya 7 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda yaraswaga.

Abahanzi bari muri Guma Guma basuye urwibutso rwa Gisozi

Aba bahanzi nyuma yo kumva ubutumwa bahawe, batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu 500.000 frw.

Tubibutse ko ibitaramo by’iri rushanwa bizatangira tariki ya 20 Gicurasi 2017 bikarangira ku ya 24 Kamena 2017, hakamenyekana uzegukana igihembo agasimbura Urban Boyz yagitwaye mu mwaka ushize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here