Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatsimbaraye ntashaka gukozwa ibya FBI byo ku mukoraho iperereza ku ruhare rw’Uburusiya mu matora mu gihe yakuyeho umuyobozi mukuru w’uru rwego n’uwamusimbuye akaza yifuza kubishyira ahagaragara.

Mu kiganiro aganira na NBC Trump yavuze ko ari icyemezo yifatiye kubwe nta nuwo agishije inama cyo gukuraho uwari umuyobozi mukuru wa FBI James Comey.

Comey akaba yarayoboye iperereza ryakorwaga ngo hagaragaze uruhare igihugu cy’Uburusiya cyagize mu matora y’umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’umubano wa Trump mu gihe cyo kwiyamamaza na leta ya Moscow.

Trump akaba yakomeje kwemeza ko ntaho agomba guhurira n’iperereza riri gukorwa ku ruhare rw’Uburusiya mu matora gusa akaba ashaka ko ibiri gukorwa mu iperereza bigomba kwihuta bikajya ahagaragara abantu bakava mu rujijo.

Mu kiganiro na NBC Trump yagize ati: “Nta mikoranire mfitanye n’Uburusiya, Nta mishinga ndetse n’ibikorwa mpagira. Bityo ntaho mpuriye n’Uburusiya.”

Abashyigikiye Trump bagiye bagaragaza kenshi ko Comey yakagombye kuva mu rwego rw’iperereza rwa FBI kubw’impamvu z’uruhare yagaragaje kubigendanye no gushyirwa hanze ku butumwa Clinton bikaba byaragize uruhare mu kutanezerwa n’intsinzi y’ibyavuye mu matora.

Umusimbura wa Comey ariwe McCabe akaba atangaza ko Trump iyo abasha kumva neza ko Comey yamubwiye ko atari we iperereza rishingiyeho. Gusa kurundi ruhande akaba yirinze kugira icyo atangaza kubiri kuba nubwo atiteguye kuba yahagarika iperereza ahubwo ashaka gusoza ibyatangiwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here