Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rirabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo ritangire ku nshuro yaryo ya karindwi(7).

Abahanzi n’abashinzwe gutegura ibi birori(EAP&Bralirwa) bakajije imyiteguro kugira ngo rizarusheho kugenda neza kurusha indi myaka yabanje.

Abantu benshi bari bamaze igihe bari mu rujijo bibaza abashyushyarugamba(MC) bo muri uyu mwaka, dore ko Anitha Pendo usanzwe ayobora ibi birori atwite inda nkuru bityo bikaba bitamukundira ko yaba MC.

PGGSS7:Abashyushyarugamba bamenyekanye

Umuyobozi mukuru wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou yatangaje ko muri uyu mwaka abashyushyarugamba bazaba ari MC Buryohe n’umunyamakuru Kate Gustave.

Yasobanuye impamvu MC Tino wakoranaga na Anitha cyane atagaragayemo aho yagize ati “Nta muhanzi uzongera kuba umushyushyarugamba, bityo twahisemo ko Kate Gustave ariwe uzaba umushyushyarugamba(MC).”

Tubibutse ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rikarangira tariki ya 24 Kamena 2017, rikaba rizagera mu turere dutanu gusa aritwo Huye (kuya 20/05/2017), Gicumbi(kuya 27/05/2017), Ngoma(03/06/2017), Rubavu(10/06/2017), na Kigali hazabera Finale(kuya 24/06/2017).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here