Uko bukeye ubwo bwije, mu Rwanda hagenda hagaragara abahanzi bafite impano k’uburyo buri umwe wese wumvishe ibihangano byabo atangara cyane.

Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam ndetse na Manzi Dielon uzwi nka Manzi ni abahanzi nyarwanda batanga icyizere cyo kuzaheka umuziki nyarwanda mu minsi iri imbere bitewe n’impano zidasanzwe bifitemo zivugisha buri umwe wese wumvishe ibihangano byabo.

Umuhanzi Eesam na Manzi bari mu bahanzi bafite impano zidasanze
Umuhanzi Manzi na Eesam bari mu bafite impano zidasanze mu gihugu cy’u Rwanda

Aba basore bose uko ari babiri babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, bakaba baragiye bamenyekana mu ndirimbo zitandukanye, Manzi yamenyekanye muri Niyoshitani, Agasaraba, Amasigamana n’izindi mu gihe Eesam yamenyekanye mu ndirimbo nka Betty, Sinamuvaho, Make me super star n’izindi nyinshi.

Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam
Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam
Manzi Dielon uzwi nka Manzi
Manzi Dielon uzwi nka Manzi

Iyo ufashe umwanya ukumva ibihangano by’aba bahanzi, ntago ushidikanya kumva ko ari impano zidasanzwe u Rwanda rwungutse kuko imiririmbire yabo benshi bemeza ko idasanzwe.

Aba bahanzi babarizwa mu nzu ya Touch Entertainment izwiho ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere rya muzika nyarwanda kuko yafashije benshi ibageza kure k’uburyo harimo nuwo yafashije atwara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star(Jay Polly).

Aba basore bakorana n’aba Producer bo muri Touch Entertainment aribo Trackslayer na Evydecks bazwiho gukora ibihangano bifite ireme n’ubuhanga buhambaye.

KANDA HANO MAZE WIYUMVIRE IBIHANGANO BY’ABA BAHANZI NYARWANDA BAFITE IMPANO ZIDASANZWE

MANZI

EESAM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here