Mugisha Benjamin ukoresha izina ry’ubuhanzi rya The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwamamara cyane bitewe n’indirimbo ze zikoranye ubuhanga zikunzwe cyane mu Rwanda.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben

Uyu musore ubarizwa I Chicago ho muri leta zunze ubumwe z’Amerika aherutse gukorera ibitaramo bitandukanye ku ivuko(Rwanda) harimo icyo yakoze mu ntangiriro z’umwaka ndetse n’ibindi bitandukanye yakoreye mu turere twa Huye na Rubavu.

Kugeza ubu ntitwabura kuvuga ko The Ben ari umwe mu bahanzi barimo gufata iyambere mu kwamamaza umuziki nyarwanda muri Africa yose bitewe n’imishinga ikomeye arimo gukora hamwe niyo ateganya gukora.

Mu minsi ishize ubwo yavaga mu Rwanda, uyu musore yerekeje mu gihugu cy’ubugande ahakorera indirimbo zitandukanye zirimo nka Kami afitanye na Kid Gaju, ndetse akorana indirimbo na Sheebah irimo gufatirwa amashusho muri Africa y’epfo.

The Ben yakoranye indirimbo na Sheeebah yitwa Binkorela, ndetse bamaze iminsi bafatira amashusho muri Africa y'epfo
The Ben yakoranye indirimbo na Sheeebah yitwa Binkorela, ndetse bamaze iminsi bafatira amashusho muri Africa y’epfo

Uyu musore nyuma yo kuza muri Africa y’epfo yatangaje ko afite imishinga myinshi irimo nko gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’icyamamare Alikiba wo muri Tanzania.

Uretse Alikiba, The Ben ngo ari mu biganiro byo gukorana na Tiwa Savage wo muri Nigeria k’uburyo ngo indirimbo yabo itazarenza uyu mwaka idasohotse.

The Ben agiye gukorana na Alikiba na Tiwa Savage
The Ben agiye gukorana na Alikiba na Tiwa Savage

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio yo mu gihugu cy’Africa y‘epfo, The Ben yatangaje ko yifuza kugera ku rwego rw’umuhanzi Wizkid ndetse byaba byiza akamurengaho.

The Ben yatangaje ko yifuza kugera ku rwego nkurwa Wizkid byaba byiza akamurengaho
The Ben yatangaje ko yifuza kugera ku rwego nkurwa Wizkid byaba byiza akamurengaho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here