Uwineza Josiane wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Jojo yakorewe ibirori bya Bridal Shower bitegura ubukwe bwe n’umukunzi we Saleh Salim Minani.

Miss Jojo n'inshuti ze
Miss Jojo n’inshuti ze
Miss Jojo yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Miss Jojo yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Miss Jojo w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe bwe n’umukunzi we Saleh buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y’amategeko taliki ya 17 Werurwe mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

Itariki y'ubukwe bwa Miss Jojo
Itariki y’ubukwe bwa Miss Jojo

Nyuma y’igihe kigera ku mezi ane asezeranye imbere y’amategeko, uyu muhanzikazi yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, aho  inshuti ze magara zimuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Miss Jojo yavuze akari ku mutima we mu birori bya Bridal Shower
Inshuti ze zamuhaye Gateaux
Inshuti ze zamuhaye Gateaux
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Miss Jojo ibyishimo byari byamurenze arimo guseka cyane
Miss Jojo yishimanye n'inshuti ze magara mu birori bya Bridal Shower
Miss Jojo yishimanye n’inshuti ze magara mu birori bya Bridal Shower

Ibi birori bya Bridal Shower byabereye mu rugo rwa Miss Jojo ruherereye I Gikondo, akaba yari afite ibyishimo bidasanzwe.

Bridal Shower ya Miss Jojo yabereye mu rugo iwe
Bridal Shower ya Miss Jojo yabereye mu rugo iwe

Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here