Rwandair, Sosiyete ikora ingendo mu kirere yo mu Rwanda yabeshyuje amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko umuyobozi wayo wungirije azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ).

Rwandair, Sosiyete ikora ingendo mu kirere yo mu Rwanda


Iri tangazo ryasakaye cyane rinyujijwe muma groupe ya Whatsapp ryavugaga ko iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo guhitamo abanyeshuli bazajya mu mahanga kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri iyi sosiyeti ya RwandAir.

Kuri ubu rero mu itangazo iki Kigo cyashyize kuri Twitter, rigira riti:”RwandAir iramenyesha abanyarwanda bose ko ubutumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp),buvuga ko umuyobozi wayo wungirije azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege, nyuma bakabona akazi muri RwandAir , ko ayo makuru atari ukuri, ko na nimero ya telefoni yatanzwe itazwi muri RwandAir.”

Ubutumwa nk’ubwo budasobanutse kandi bw’ibinyoma bumaze iminsi busakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Rwandair ikaba inyomoje aya makuru nyuma y’uko ku wa 19 Mutarama 2016 , Rwanda Revenue Authority (RRA) nayo isohoye itangazo yamagana ubutumwa bwacicikanaga kuri Whatsapp buvuga ko iki kigo kiri gutegura kujya gisoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here