Umukunzi kandi akaba n’umusomyi wa touchrwanda.com yatwandikiye agira ati mbigenze nte, yifuza inama z’abandi basomyi b’ur rubuga, aho avuga ko afite ikibazo cyo kuba atazi kurangiza uko bisa , gusa ikimubabaza akaba ari uko yumva abandi bavuga ngo kurangiza ku mugore ni byiza cyane mu gihe we ahora yifuza kuba yasogongera kuri ibyo byiza ariko akaba ataragira ayo mahirwe.

Mbigenze nte ko ntararangiza na rimwe mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina?



Uyu mugore udatinya kuvuga ko hari n’abandi yagishije inama kuri iki kibazo yagize ati: ” Ndababwiza ukuri ubu ndababaye ku buryo mutakwiyumvisha! ikimbabaje nta kindi ni urukundo nkunda umugabo wanjye cyane ku buryo numva ntamuca inyuma kubera ikibazo cyo kuba ntarashobora kurangiza.”

Impamvu ntekereza kuba namuca inyuma bikananira kubera urukundo mukunda ni iyi : Buri gihe iyo nganiriye n’abandi bagore ku bijyanye n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina numva bose birahira bavuga bati “ kurangiza ntibigira uko bisa ni byiza cyane !”, Aha nanjye kugira ngo nikure mu isoni nihagararaho nkavuga nti: “mureke kubinkumbuza ahubwo! Muzi ukuntu mbikunda?” kandi mu by’ukuri mba ngira ngo nikure mu kimwaro naho ubundi sindarangiza na rimwe ngo numve ukuntu bimera.

Umugabo wanjye iyo turi gutera akabariro akarangiza ahita yigendera akantera umugongo nkabona nta gishaka no kunyegera ngo agire icyo amfasha nanjye ndangize. Iyo bigenze gutyo ndamureka nkirinda kumubwira ko ntarangije kugira ngo atabifata nabi akantekereza ukundi.



Tumaranye imyaka irenga itanu tubana, ariko muri iyo myaka yose sinzi kurangiza uko bimera, ahubwo ubu nsigaye numva nta gishaka no gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kuko iyo tuyikoze akarangiza njye nsigara numva nkiyishaka cyane birenze ku buryo umugongo uhita undya ku rwego rwo hejuru.

Nshuti rero ntimuseke ndabitabaje kandi mwumve ko mbabaye nimungire inama y’icyo nakora kuko ubu ndaremerewe, kandi ikinteye kwandika ibi ni uko nsanzwe nzi ko kuri uru rubuga mukunze kugira inama abakunzi banyu binyuze mu kugisha inama nk’iyi, kandi ko mu basomyi benshi hataburamo abakuvana mu gihirahiro kubera inama bakugiriye.

Nkaba rero maze igihe mfite ubwoba ko kutarangiza byazantera ibibazo, kandi uretse no gutinya ibibazo byazantera ndumva nkeneye gukora imibonano mpuzabitsina nkarangiza nk’abandi bagore nanjye nkagera ku byishimo bya nyuma! Gusa ndi kwibaza icyo nzakora ngo mbigereho cyanyobeye! Nkaba mbanje kubashimira kandi ntegereje ku nama zanyu nziza muzampa.



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here