Mu myuga  yose yo mu Rwanda hagaragara ibihangange n’abavuga rikijyana, abo bayobora ndetse n’ababakurikirana bakabafata nk’abadasanzwe, ariyo mpamvu turibanda kuri bamwe mu bakozi b’imana ba hano mu Rwanda bakunzwe ndetse badasiba guhabwa impano zibarirwa muri za miliyoni.



Mu kwemeza ubuhangange n’igikundiro by’ aba bakozi b’Imana ahanini hashingiwe kumubare w’abitabira amasengesho yabo, uko ubutumwa batanga bwakirwa ndetse n’inyigisho zabo.

  1. Jean Bosco Nsabimana (Prophet Fire):

Ni umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church rikorera mu Muhima yavuzwho gukora ibitangaza by’ibikabyo (montage). arabihakana ubu noneho yiyongereye ku rutonde rw’abapasiteri bo mu Rwanda bagendera mu modoka zihenze dore ko nawe muri iyi minsi ari kugendera mu modoka ihenze cyane. Prophet Fire ni umwe mubakozi b’Imana bakunzwe cyane ndetse urusengero rwe ruri muzitabirwa cyane i Kigali.

2. Dr Paul Gitwaza:

Umuyobozi mukuru wa Zion Temple, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bakozi b’Imana bakunzwe cyane ndetse bavugwaho byinshi birimo gukorana na Satani ku bw’ibitangaza bye bidasanzwe n’umubare munini w’abayoboke.

3. Bishop Rugagi Innocent;

Umuyobozi wa Redeemed Gospel Church Rwanda (Itorero Abacunguwe).Bishop Rugagi ari ku isonga mu banyabitangaza bafite umubare munini w’abemera Imana basigaye bamuyoboka muri iyi minsi urebye ubwinshi bw’abaza kwifatanya na we mu masengesho y’amezi ane amaze iminsi mirongo itatu atangiye. Uyu mugabo abwira abakirisitu be ko ‘asaba Imana igatanga urubyaro ku barubuze, avura indwara zananiranye, yirukana imyuka mibi ndetse asengera ibyananiranye byose bigashoboka.’

4.Masasu :

Intumwa y’Imana Yoshuwa Masasu uyobora itorero Evengelical Restoration church, yahawe impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, akaba yayihawe n’abanyeshuri biga Tewolojiya biganjemo abo mu itorero rye. ku bw’amasengesho ye n’urukundo abenshi bamukunda.

5. Pasiteri Ezra Mpyisi:

Mpyisi w’imyaka 95 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka akomeye mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Amerika, na Kigeli akaza kumugira umujyanama we. Uretse ubwo bunararibonye, Mpyisi azwiho kugira ibisubizo bisetsa imbaga, byihaniza umubajije kandi akaba umuhanga cyane mu kwikura imbere uwashaka kumubaza ikibazo gikomeye wese.

6. Padiri Rugirangoga Ubald:

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari Umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.



7. Musa Sindayigaya:

Umuvugizi w’idini ya Isilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa arahamya ko Islamu ari idini y’amahoro, idakora ibikorwa by’iterabwoba.Uyu mukozi w’Imana kandi ni umwe mubakunzwe mu nyigisho z’Imana banakurikiranwa cyane.

 

 

                                                               8. Alice Mignone Umunezero Kabera :

Intumwa Mignone Alice Kabera ni umwe mu banyarwandakazi babaye Intumwa bwa mbere mu Rwanda. Intumwa Mignone ayobora itorero Noble Family church ariko akaba azwi cyane nk’umuyobozi wa Women Foundation Ministries, umuryango uharanira guteza imbere abagore mu buryo bw’umwuka no mu buzima busanzwe.

                                               

                                           9.Bishop Rugamba Albert:

Bishop Rugamba Albert
Bishop Rugamba Albert

Umushumba w’urusengero Bethesda Holy Church mu Rwanda rufite icyicaro i Kagugu mu mujyi wa Kigali, afite amasezerano menshi cyane yahawe n’Imana ariko amenshi muri yo akaba atari yasohora, muri ayo hakaba harimo kuzaba umushumba w’umukire cyane kurusha abandi bose mu Rwanda akanagura indege ye bwite.

9Rwandamura Charles:

Rwandamura Charles
Rwandamura Charles

Apotre Rwandamura Charles umuyobozi mukuru w’Itorero UCC, ni umwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bamaze kumenyekana cyane kubera ibintu atangaza iyo arimo kubwiriza. Mu byo yatangaje hari ibyafashwe nk’ukuri, ibindi bituma hari abakuka imitima ndetse hari n’ibyafashwe nk’ubuyobe.



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here