Wari umunsi w’agatangaza kuri bo, ni umunsi batakerezaga ko wabaho ngo bigende nkuko babibonye, Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine bakorewe ubukwe bw’agatangaza bishyurirwa ibikenerwa byose biturutse ku nkuru y’ibyo banyuzemo murukundo.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza



Jean de Dieu na Jeannine bari bamaze imyaka igera kuri 6 bari murukundo bamenyanye  bahuriye mu rusengero rw’itorero Bethel bahuzwa n’uko bombi babaga muri korali y’iri torero ndetse uyu Murekatete akaba yari anasanzwe ari umwe mu bayobozi b’iyi korari.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Bamenyana Habimana yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ariko moto yakoreshaga ntabwo yari iye bwite ahubwo ni uwo yakoreraga, iyi moto yaje kwibwa ndetse uyu musore arafungwa aho yasabwaga kwishyura amafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe kugirango arekurwe.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Kugirango arekurwe yabifashijwemo n’umukunzi we aho yameye kumwishingira akavuga ko azamufasha kwishyura ayo mafaranga kugirango uyu musore arekurwe. Niko byagenze Habimana yararekuwe ndetse nyuma baza kwishyura aya mafaranga.




Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Nyuma aba bombi bavuga ko bakomeje gukundana ariko mu bihe byari bikomeye dore ko ari umusore nta kazi yari afite ndetse n’umukunzi we nawe akaba udufaranga yabonaga yaragorwaga no kutwishyura iyo moto yibwe.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Habimana akomeza avuga ko umukunzi we atigeze amutererana muri ibyo bibazo ndetse bombi ngo bakomeje kubisangira bakomeza bafatanya kandi banakomeza kujya basenga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine Aba bombi ngo baje gutekereza gukora ubukwe ariko bibabera imbogamizi kuko ntabushobozi bari bafite, baje kumva inkuru yuko Royal FM ishaka gukorera ubukwe abantu bafite amateka murukundo maze nabo binjira muri iri rushanwa kuko byasabaga gutanga inkuru ikubiyemo ibyo mwanyuzemo murukundo.



Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Jean de Dieu na Murekatete nabo batanze inkuru y’urukundo rwabo mu nkuru zigera kuri 40 biciye mu kiganiro Royal Breakfast, inkuru y’aba bombi niyo yabaye inkuru yambere mu nkuru zose zari zatanzwe maze bemererwa gukorerwa ibisabwa byose mu bukwe aho ibikenerwa byose byatanzwe na Royal FM ari nayo yabakoreye ubukwe.

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza



Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza

Umumotari n'umukobwa w'umudozi bakorewe ubukwe bw'igitangaza



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here